Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 


 

 

 

'Vleugels van Hoop' vzw
yagiye gushyikiriza imikasi yanyu mu bdi.

Umugwi wa 'Vleugels van Hoop' vzw umaze kuva mu Burundi. Nkuko twari twabibamenyesheje, itariki 05/12/2007, cumi na babiri mu bayoboke ba 'Vleugels van Hoop' vzw bagiye gutangiza ibikorwa by’ataliye y’abadoda i Mabayi, mu Burundi. Kubw’amafaranga y’ishyirahamwe 'Vleugels van Hoop' vzw hari urubyiruko ruzashobora guhabwa amasomo. Turabibabwira mu buryo burambuye.

« Itariki 12/01/2008, hari abantu cumi na babiri bagiye mu Rwanda. Byose byagenze neza . Nyuma y’imisi itatu nibwo twageze i Mabyi duciye mu muhanda.Umusi ukurikir, nukuvuga itariki 16 mutarama, twarindiriye ko saa yine zo mu gitondo igera kugira ngo tujye muri ateliye gusinyirayo amasezerano y’ubufatanye yagizwe hagati y’ishyirahamwe 'Dushyigikire Amahoro i Burundi' na 'Vleugels van Hoop' vzw.

Mu janyamuneza k’isiko ry’ikinyafurika, abantu batangazwa no kubona abazungu, twagezeyo mu masaa yine na nusu. Ako kagendo twagize kabaye mu mutuzo no mumunezero. Abarimu bo kwishure ribanza riraho hafi baje kureka abana barataha, nuko nabo bahita badukurikira kugera ku murwa mukuru w komine Mabayi. Wemeye guherekezwa n’uwo muvo w’induru z’abana.

Muri ako kateliye, imeza yo kudoderaho niyo yabaye ibiro dukoreraho. Nuko bayishyiraho amategeko agenga amashyiramwe, imbere y’abayoboke b’amashyirahamwe n’abandi Bantu bari aho ngaho.

Nyuma yo kwidondorana, Madamu Yozofina BARARWENDERA, userukira D.A.B., yahise asoma ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu rurimi rw’igifaransa, akajya anayasobanura mu kirundi, kuko hari abayoboke b’ishyirahamwe batumva cyaba icyongereza, cyaba igifaransa.

Nibwo abaserukira amashyirahamwe uko ari babiri, Yozofina BARARWENDERA kubwa DAB na  Berenadeta VERHOYE kubwa 'Vleugels van Hoop' vzw, bashyiraga umukono ku masezerano haririmbwa indirimbo y’ikirundi yari yatewe n’abayoboke b’abarundi. Hanyuma hahita hatangira kugabira abshyitsi.

Imikasi isaga cumi, n’ibindi nk’ibipesu, ingwa,…byashoboye kwegeranywa kubwinkuru yasohotse mu kinyamakuru ' HET VOLK/ NIEUWSBLAD' cyasohotse kuwa 05 ukuboza 2007. Hatanzwe kandi n’ibindi bikoresho bya ateliye nka bobine, indodo, …umudendezo wari wose kuburyo tutibazaga. Nuko bafata urupapuro n’ikaramu batangira kubara ibiciro by’ibikoresho.

Kubw’umukuru w’ishyirahamwe w’umurundi, kuva havuzwe ko hazatangwa imfashanyo ya ateliye, hari abagore bahise batangira gusaba ko bandikwa mubazahabwa amasoomo.
Kwibonanira byatumye haba ubusabane bwinshi. Za 'Murakoze' na 'Amahoro' zirahanahanwa hagati y’abari aho ngaho. Barangije ibyo bajya gusura isoko. Nyuma ya saa sita nibwo twahise tugenda duherekejwe na Yozofina n’umugabo we kugera k’umupaka, duhita dukomeza tujya kurara i cyangugu k’umupaka w’ibihugu bitatu congo, u Rwanda n’u Burundi.

Ni kuruwo mupaka twasezereye incuti zacu kandi twumva twemera koko ko ubufatanye bwacu buzatera imbere.

Muri urwo rugendo hasuwemo kandi imishinga  'TWESE HAMWE',  “IYOBORWA N’ISUKURWA RY’AMAZI Y’IMVURA MU KIGO CY’IMICO N’IMIBANO CY’I KIGALI, MU RWANDA ».

Top

Retour aux Archives