Vleugels van Hoop

 
Vleugels van Hoop
 
Murakaza neza - Turi bande? - Gufasha - Imishinga - Ibikorwa - Kumenyesha amakuru - Kugira imigenderanire
 
 

 

 

 

 

 

heiken 2007


Umunsi mukuru wa karitiye ya Heiken 2007 i Moerbeke wabereye François Gacas na Madamu we Bernadette Verhoye igihe nyacyo cyo gutangaza umushinga mushya bafitiye Afurika
Hashyize imyaka 18 bitangiye imishinga y’Afurika
Ati “ Nigeze kuzana  abana bagera kuri 60 mu Bubiligi, aho hari muri za 60.
Nakuriye mu muryango wandeze mu gice cya Flandre.
Ku bwabo nabashije kwiga, kubona akazi ndetse no gukoresha ubukwe. Nifuje rero kwitura igihugu cyanjye ineza yangiriye mu gufashisha imishinga irwanya ubukene u Rwanda.
Muri 2007, cyabaye igihe nyacyo cyo gutangiza ikintu gishya, a.sb.l nshya yiswe “Vleugels van Hoop” Cyangwa se “Amababa y’Ibyiringiro” , ikaba yari ije isanga ikigo cyayibanjirije “Twese Hamwe”.
Bernadette Verhoye uyibereye perezida hamwe n’abandi bamwungirije bakaba batuye muri Flandre, mu Bubiligi.
Mbere na mbere dushigikiye umushinga wo kwigisha gusoma no kwandika inshuti yacu Evariste yatangije mu Rwanda.
Dufatanije na Twese Hamwe rero tukaba tubasha kugera mu byaro, aho tujya tubagezaho cyane cyane amazi ndetse tukanahasiga urufatiro rw’ibanze rw’ubuvuzi.
Icyo twababwira gishya rero n’uko tutagarukira mu Rwanda gusa, ahubwo tubasha kugera no mu Burundi. Ibyo bihugu byombi bihuje imiterere y’abaturage.

Bernadette Verhoye yerekanye umushinga mushya kuri Heikenskermis i Moerbeke, Jean Bosco Safari akaba yahise yemera gufata mu mugongo iyo a.s.b.l nshya. Yahise abigaragarisha indirimbo yatugejejeho mur’uwo munsi mukuru.

Top

Retour aux Archives